Nelson Madiba Mandela (3) :

Batandatu muri bo bahise bajyanywa muri gereza ya Robben Island.

Mandela yabaye muri iyo gereza kugeza mu w'i 1988 aho yimuriwe mu yindi yitwa Victor Verster Prison aho yari agiye kwivuriza indwara y'igituntu.

Yaje kurekurwa ku itariki ya 11 Gashyantare 1990, igihe kitazibagirana mu mateka ya Afurika ubwo ukwishyira no kwizana n'uburenganzira bw'umwirabura byari bigezweho.

Umwaka ukurikiyeho yaje kuyobora ishyaka rya ANC maze aza guhabwa igehembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel hamwe n'uwari Perezida wa Afurika y'Epfo icyo gihe, Frederik W. de Klerk.

Mandela yatoye kuba perezida wa Afurika y'epfo ndetse no kuba perezida wa mbere w'umwirabura mu mateka y'iki gihugu ku itariki ya 27 Mata 1994, anatsinda amatora maze ukwezi gukurikiyeho aba Perezida wa mbere w'umwirabura wa Afurika y'Epfo.

Mandela yayoboye manda imwe maze mu w'i 1999 ntiyongera kwiyamamaza.

Kuva icyo gihe yagiye agaragara mu buzima butandukanye bw'igihugu cye akomeza guharanira demokarasi no kurwanya akarengane aho kava kakagera.

Ubuzima bw'izabukuru bw'uyu mukambwe ntibwigeze bumworohera, dore ko igihe kinini yabaga ari mu maboko y'abaganga, arwaye kubera indwara zo mu buhumekero zatewe n'ingaruka zo gufungwa bigatera benshi ku isi ubwoba ko yaba agiye kwitaba Imana ariko akenshi Imana igakomeza kumurinda.

Tariki 5 Ukuboza 2013, nibwo urugendo Mandela yari amaze kugenda ku isi rwarangiye, akaba yaritabye Imana aguye I Johannesburg, azize indwara zo mu myanya y'ubuhumekero.

Hari hashize iminsi 2 umukobwa we, Makaziwe Mandela, avuze ko Mandela agifite agatege.

Nyamara mu masaha y'ijoro y'itariki ya 5 Ukuboza nibwo byamenyekanye ko Umukambwe Mandela yamaze kuva ku isi, ibi bikaba byarahise byemezwa na Perezida wa Afurika y'epfo Jacob Zuma kuri tereviziyo y'igihugu, aho yasabye abanyafurika y'epfo ndetse n'abatuye isi muri rusange, kwibuka ibikorwa bitandukanye by'ubutwari uyu mukambwe yagaragaje mu kugeza Afurika y'epfo ku bwigenge.

Nelson Mandela yitabye Imana afite imyaka 95 y'amavuko, akaba yaragiye agaragaza ibikorwa by'ubutwari byo kwamagana akarengane kakorerwaga abirabura, cyane cyane ivangura rishingiye ku ruhu (Apartheid) ryakorwaga n'Abongereza bakoronizaga igihugu cy'Africa y'epfo. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji Nelson Madiba Mandela (4)